By Kevin
Uyu muhanzi Beyonce, icyamamare ku isi yose ukomoka muri Leta zunze
ubumwe z’Amerika aratangaza ko n’ubwo atorohewe n’inda atwite atazahagarika
ibikorwa bye yari asanzwe akora.
Beyonce Gisèle Knowless umuririmbyi w’indirimbo nka “ If I were a boy na
Run the Word “n’izindi, yagiye akomeza kwanga kuba yatwita n’ubwo yari amaranye
igihe kinini n’umugabowe Jay-z doreko bamaranye imyaka isaga 10, bidakunze
kugaragara cyane ku bantu bazwi cyane nkaba.
Kugeza ubwo umugabo we Jay-z yamushyiriyeho amafaranga y’ibihembo azajya
amuha kuva amutwitiye umwana, akamubyara kugeza amukujije ariko nabyo Beyonce
arabyanga.
Beyonce iyo yaganiraga n’ibinyamakuru yavugaga ko ku mpamvu z’ibikorwa
n’umwuga we adashobora gutwita kuko byasubira inyuma kandi ko agirira ubwoba
kubyara.
Mu kwezi gushize no bwo amakuru yasakaye mu bitangazamakuru byinshi ku
isi bivugako Beyonce atwite, mu gihe gito bikivugwa ni bwo nawe yahise
abitangaza ku mugaragaro ubwo hatangwaga ibihembo bya MTV Video Music Awards
ariko abantu benshi basigara bibaza niba ibikorwabye bigiye gusubira inyuma
cyangwa bigahagarara nkuko yakomeje kubigira urwitwazo rwo kudatwita.
Beyonce aganira na Associated Press yatangaje yiteguye gukomeza
ibikorwabye bya muzika no gushabika (business) kugeza abyaye, ni muri urwo
rwego yanatangije Label (studio n’ubundi bucuruzi bujyana n’ubuhanzi) kugirango
akomeze gutera imbere.
Naho igitangazamakuru cyitwa Now magazine kiganira na Beyonce kuri iyi ngingo y’ibikorwabye
yagitangarije ko atigeze ahagarika akazike ati” Yego nk’umugore utwite mba
ngomba kwiyitaho kugirango n’ubuzima bw’umwana ntwite burusheho kugenda neza
kandi mbona ngerageza kuko iyo mvuye mu mirimo abaganaga baza kureba uko
ubuzima bwange bwifashe, hari abashinzwe kuza kunanurira imitsi (massage)
n’ibindi byose abaganga baba babona byamfasha n’umwana wanjye”
Amakuru dukesha Televiziyo
yitwa Trace Tv avuga ko umugabowe Jay-z yamuteganyirije miliyoni 1,5
by’amafaranga akoreshwa ku mugabane w’Uburayi (Euros)(asaga miliyali 1,2
uyashyize mu manyarwanda) agomba kumufasha kwiyitaho n’umwana atwite.
No comments:
Post a Comment