Muri iki gihe abakunzi ba
muzika bategererezanije amatsi menshi indirimbo uwatsindiye Primus Guma Guma Super
Star (PGGSS) ariwe Tom Close, azakorana n’umuhanzi ukomeye ku isi yose Sean Kingston
nka kimwe mu bihembo byagombaga guhembwa uwegukanye amarushanwa ya PGGSS, ubu
abakunzi ba muzika benshi bibaza uko izaba iririmbitse, ururimi izaba irimbyemo
amashusho yayo n’ibindi, uretse ko hari n’abibaza urwego izagezaho Tom Close
dore ko ariwe muririmbyi w’umunyarwanda uba mu Rwanda ugiye gukorana indirimbo
n’umustar ukomeye cyane ku rwego rw’isi nk’uko nawe yabidutangarije, abenshi
rero bakaba bemezako Tom Close abonye amahirwe yo kuba nawe yamenyekana ku isi
yose.
Igihe.com yegereye Abakunzi
ba muzika batangaza icyo bateze muri iriya ndirimbo, ubutumwa baha Tom Close n’ibyo
bamwifuzaho mukuyiririmba
Twizeyimana Saleh uzwi nka
AC, ni umuririmbyi mu itsinda rya SKC ryamenyekanye cyane mu myaka ya 2002,
yagize ati “ Aya ni amahirwe y’akatarabone Tom Close abonye ashobora kumugeza kure
cyane, kandi numva ikinyarwanda kidakwiye kuburamo, yego azaririmbe n’izindi
ndimi ariko ururimi rwacu ntirubure, kandi mugukora amashusho yayo bimwe mu
biranga umuco wacu, idarapo ntibizaburemo.
AC akomeza agira ati “ Tom
Close azakore iyo bwabaga yerekane ko u Rwanda rufite muzika kandi dushoboye n’isi
yose ibime kuko iriya ndirimbo izagera kure hashoboka nkurikije ubuhanga nsanzwe
nzi kuri Sean Kingston, n’ibindi byose azumva bihesha ishema u Rwanda kandi
bikarushaho kurumenyekanisha neza.
Kimwe n’abandi bakunzi ba
muzika twaganiriye, Niyonshuti Marcel ni umunyeshuri muri Kaminuza ya ULK,
yemeza ko n’ubwo ataririmba abaye ariwe ugize ayamahirwe yazashyiramo itorero
rikamubyinira imidiho minyarwanda, Marcel Ati “ Ntekereza ko izindi byino zoze
yazana ntagashya yaba yeretse isi, ariko hajemo nk’imihamirizo yaba n’iya mbere
ku isi kuko uhuje iriya mi byinire y’abanya Jamaica n’intore n’abakobwa bacu
mbona byabyara ikintu cyiza cyane.
Umukobwa ucuruza inite za telephone
(M2U) ukorera mu mujyi wa Kigali utashatse ko tumuvuga izina yagize ati “
Ntabuhanga bwinshi kuri muzika mfite ariko nkunda Tom Close ku buryo ntabura
icyo mubwira, niyo mpamvu mwisabiye ko yaza shyira nk’ibirango by’igihugu cyacu
muhashusho y’iyo ndirimbo, akaririmba ikinyarwanda kandi azakoreshe amagambo ye
bwite kugirango hatazagira abongera ku mushinja gushishura (kwigana)
Igihe.com yegereye Tom
Close kugirango avuge kuri ibi byifuzo by’Abakunzi ba muzika agira ati “
Nibyiza ko bangejejeho ibyifuzo byabo bigaragara ko baba bankurikiranira hafi
nange ibyiza muri byo nzabishyira mu bikorwa kandi banyihanganire ko ntababwira
ibyo ngewe nateganije kuyishyiramo kuko naba nyibabwiye itarasohoka, bivuzeko
ubwo bikiri ibanga, kandi nkuko yabidutangarije yizera neza ko iyi ndirimbo
izamugeza kure.
Venuste Kamanzi
azirinde gushishura byo izaba iryoshye uko mbitekereza
ReplyDelete