Wednesday, September 21, 2011

50 Cent arashinjwa guhohotera umugore mu mwaka wa 2009 mu magambo.


Iki cyamamare muri Rap ku rwego rw’isi Cartus Jacson arashinjwa na Vasti Ortiz kuba yarashatse kumufata kungufu no kuba yaramuhohoteye mu magambo.
Uyu mu gore witwa Vasti Ortiz yahoze ari umubyinjyi wagiye agaragara mu mashusho y’indirimbo zitandukanye zo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, yagejeje ikiregoke kurukiko rukuru rwa Hartford muri Leta ya Connecticut ashinja uyu muraper wo mu itsinda rya G-Unit uzwi nka 50 Cent, kuba yarakoresheje abantu kugirango bamuhohotere ariko agamije kuza kumufata ku ngufu.
Aha wakwibaza uti byagenze gute?
Uyu mugore akaba yarabwiye urukiko ko ubwo yari yitabiriye ubutumire bwa mugenzi we witwa Ivy Medina mu kwezi kwa Kanama mu mwaka wa 2009 mu gace kitwa Mension na bagenzi be aribwo 50 Cent yakoresheje umugabo witwa Dwayne McKenzie bakamuhohotera.
Yagize ati “ Icyo gihe McKenzie yari muri ako gace ka Mansion nk’umukozi wa G-Unit ahita atangira kunsaba  gukora imibonano mpuza bitsina ku gahato akoresheje amagambo arimo ihohotera rishingiye ku gitsina, ngerageje kumucika ahita nawe akoresha undi mugore witwa Michelle Krzykowski araza ankubita uruntu rukomeye (objet dur) ndakomereka cyane mu mutwe McKenzie ahita ankubita hasi.
Gusa aya makuru dukesha urubuga rwa internet rwa Allhiphop.com, rwirinze guhamya niba yaba yarahise amufatira kungufu hasi aho, ariko bati mugihe gito amaze gukubitwa mu mutwe yahise ajyanwa kwa muganga byihuse kugirango ubuzimabwe bukurikiranirwe hafi kuko yari arimo kuva kandi n’ibikomere bikeneye gupfukwa.
Uyu mugore akaba yemeza ko McKenzie yari yatumwe na 50 Cent kuko ngo hari n’ibindi bikorwa by’urugomo yagiye afatirwamo yatumwe na G-Unit.
Ushobora kwibaza uti ibntu byabaye mu mwaka wa 2009 kuki abibyukije ubu, yabwiye urukiko ko ibyo bikomere yagize kuri uwo munsi byamugizeho ingaruka mu rwunga nyabwenge (System Nerveux) kandi akaba akeneye ko 50 Cent yakurikiranwa kuri ibyo bikorwa by’urugomo, akaba yanamusubiza amafaranga yakoresheje yivuza n’indishyi z’akababaro yatewe n’iryo hohoterwa.
Venuste Kamanzi

No comments:

Post a Comment